
04
SepAugust Alsina yinjiye mu rukundo n’umusore mugenzi we
Alsina wamenyekanye aririmba injyana ya R&B bwa mbere yatangaje ko ari mu rukundo na Zu mu 2022, ndetse icyo gihe benshi babifashe nko kujya hanze kwe agaragaza ko aryamana n’abasore bagenzi be.
Kuva icyo gihe bakomeje kugaragaza ibimenyetso by’urukundo aho bakundaga kugaragara bambaye imyambaro isa, bifotoza bahuje urugwiro, bakifotoza bamamaza sosiyete y’ibirungo by’ubwiza ya Encina Wellness n’ibindi bitandukanye.
Mu minsi ishize Zu yahisemo gusobanura byimbitse ibijyanye n’urukundo rw’aba bombi ubwo yari mu gikorwa cyiswe ‘ATL Pride Weekend’, avuga uko batangiye kuvugana bifashishije imbuga nkoranyambaga. Bamwe batangiye gushinja Alsina kuba yatangiye gukundana na mugenzi we ubwo yari akiri umwana muto utarageza imyaka y’ubukure, ariko we abyamaganira kure avuga ko atari byo.
Zu mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwa Instagram, yanditse agaragaza ko nta kabuza akundana na August Alsina. Ati “August ni umukunzi wanjye, ni ubwa mbere mbitangaje. Ntabwo nitaye ku byo hanze abantu bazakora. Ntabwo nkeneye urukundo rw’undi muntu, ariko ndi umuntu ukuze ufite imitekerereze ye ndetse n’ubwisanzure bwe…niba hari ikintu nkoze ni uko mba nshaka kugikora.”
Yakomeje avuga ko we na Alsina bamaze imyaka itanu baziranye, avuga ko kandi buri wese ibintu byose aba ashyira muri gahunda ze aba yibuka mugenzi we. Yakomeje avuga ko bari barahishe umubano kuko bashakaga amahoro.
Hashize igihe Alsina na we yahise yunga mu rya Zu agaragaza ko urukundo rwabo ruhamye, kandi acecekesha abavugaga ko bakundanye mugenzi we akiri umwana utarageza imyaka.
Mu 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru z’uko Jada Pinkett yigeze kukanyuzaho na August Alsina.
Jada yabyemeje mu kiganiro cyitwa "Red Table Talk", aho yavuze ko yakundanye na August mu 2015, ubwo umubano we n’umugabo we wari umaze iminsi ujegajega. Yavuze ko nyuma y’ibibazo by’urukundo rwe na Will Smith, umubano we na August warangiye, ndetse yasubiranye n’umugabo we.
Mu kuvuga ku rukundo rwe na August Alsina, Jada yakoresheje ijambo ryavugishije benshi, aho yahamyaga ko ari mu gihirahiro mu mubano we na August Alsina.
Alsina na we yumvikanye mu binyamakuru yemeza ko ibyo umugore wa Will Smith yavuze byabayeho.