
18
SepEse u Rwanda nurwakangahe kurutonde rwibindi bihugu
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya w’127 ku rutonde rwa FIFA ruyobowe na Espagne.Uru rutonde rwaherukaga gusohoka muri Nyakanga 2025 rwongeye gusohoka uyu munsi tariki ya 18 Nzeri 2025.Rwakozwe hashingiwe ku manota y’umusaruro yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 iheruka kuba.Espagne ni yo iyoboye, u Bufaransa bugakurikira, Argentine ni iya gatatu, u Bwongereza ni ubwa kane, Portugal ni iya Gatanu, yakuye kuri uyu mwanya Brazil yahise iyisimbura ku mwanya wa Gatandatu, u Buholandi ni ubwa Karindwi, u Bubiligi ni ubwa munani, Croatia ni iya cyenda mu gihe u Butaliyani ari ubwa 10.Urutonde ruheruka gusohoka, Amavubi yari ku mwanya wa 127 nyuma yo gutsinda Zimbabwe iyiri imbere yagumye kuri uyu mwanya, yatumye Zimbabwe iba igihugu cyitwaye nabi ku Isi aho yasubiye inyuma imyanya icyenda yose.Yavuye ku mwanya wa116 ubu ni iya 125. Amavubi ni aya 37 muri Afurika.Maroc ni yo ya mbere muri Afurika iri ku mwanya wa 11 ku Isi, iya kabiri ni Senegal ya 18, Misiri ni iya 35, Algeria iya 38 na Côte d’Ivoire ya 44.Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Uganda ni yo iyoboye aho iri ku mwanya wa 82 ku Isi na 17 muri Afurika, Tanzania ni iya 107 na 24 muri Afurika, Kenya 111 na 28, Rwanda 127 na 37 muri Afurika, Burundi 141 na 42 muri Afurika, Ethiopia 147 na 44 muri Afurika, Sudani y’Epfo 169 na 47 muri Afurika.