23rd, September 2025, 06:09:42 AM
Home / News / sobanukirwa-uci-championship-isiganwa-rikomeye-ku-isi
Sobanukirwa UCI championship isiganwa rikomeye ku isi

18

Sep

Sobanukirwa UCI championship isiganwa rikomeye ku isi

 irushanwa rimaze kubaka izina ku isi yose, dore ko rimaze imyaka igera ku 104 rikinwa kandi ryitabirwa n’abakinnyi b’ibyamamare babigize umwuga, mbese twavuga ko ryitabirwa n’ibyamamare bya mbere ku isi2.⁠ ⁠Iri rushanwa mu myaka rimaze rikinwa ni ubwa mbere rigiye gukinirwa muri Africa, namwe murabyumva ko kuba ari mu Rwanda turyakiriye bwa mbere ku mugabane wa Africa bisobanura byinshi kandi byiza3.⁠ ⁠Ubudasa bw’uyu mwaka wa 2025, kurusha andi marushanwa yandi yagiye abaho ni uko isiganwa ry’abantu ku giti cyabo (Individual Time Trial), rizajya rihagurukira mu nyubako nziza isakaye BK ARENA (Indoor) ni agashya k’aya marushanwa rikaba ribereye mu Rwanda, ibi bikazaba mu minsi itatu ya mbere kuva kuri 21 kugeza kuri 23 Nzeli, mwese muratumiwe muri BK ARENA kuri ayo mataliki. Ubundi ahandi bajyaga bahagurukira muri open area.4.⁠ ⁠Iri rushanwa rizakonwa urebye n’ibyiciro 3 (harimo abagabo n’abagore); aha twavuga (a) ibyamamare byahize abandi (elite), (b) abari munsi y’imyaka 23 na (c) abari mu kiciro kikiyubaka ariko babigize umwuga. 5.⁠ ⁠Iri rushanwa kandi ryitabirwa n’abantu ku giti cyabo (Individual Time Trial), amakipe y’abishyize hamwe (Team Time Trial) n’icyo bita Road Race (aho bazakora around 267KM in CoK) ku rwego rw’ibihugu bagiye baturukamo. 6.⁠ ⁠Akandi gashya mu Rwanda, ni uko byagaragaye ko rigiye gukinirwa ahantu hafite imiterere itandukanye (mu misozi, ahamanuka cyane, ahazamuka cyane ndetse n’imirambi), byose bihabwa amanota, bikaryoshya amarushanwa kandi bigashimwa na benshi cyane cyane ko ugaragaye ko yatsinze cyangwa se yitwaye neza aba yanyuze ahantu hafite imiterere itandukanye. Amakuru ahari ni uko ibi byaherukaga mu Suisse/Scotaland. 7.⁠ ⁠Mu Rwanda muri uyu mwaka dutegereje abakinnyi bagera kuri 900, bumva neza igare kandi biteguye kutumurikira ibyiza by’igare. 8.⁠ ⁠Murabyumva ko harimo ubudasa muri uyu mwaka mu bijyanye na 2025 UCI World Championship. Mwese muratumiwe, murararitswe, ntuzabure. By’agahebuzo dufite icyo bita FINISH LINE ahazwi nka KCC, aha ni ho basoreza, byaba byiza nawe uhageze.9.⁠ ⁠Mu gusoza, urebye kuva kuri 21 kugeza kuri 28 Nzeli 2025, muri Kigali ni chaud. Hari imihanda izakoreshwa na fan zones hirya no hino muri Kigali, naho ntuzabure

0 Comments

Leave a comment