
16
SepAbana bo muri ‘Moriox kids’ bakoreye igitaramo muri Arménie
Nk’uko babisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, abana bo muri ‘Moriox kids’ basusurukije abitabiriye iki gitaramo mu mbyino zinyuranye.
Imbyino z’aba bana zari zigabanyijemo ibice binyuranye birimo aho bibanze ku ndirimbo n’imbyino z’abanya- Arménie ndetse n’imbyino z’abahanzi bafite amazina akomeye ku Isi.
Iki sicyo gitaramo cya mbere aba bana bari bakoreye muri Arménie cyane ko muri Kanama 2025 bataramanye na Avo Adamyan uri mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu.
Moriox Kids ni umuryango umaze imyaka itatu n’igice. Kuri ubu ufasha abana 30 baturuka mu miryango itifashije barimo abari baravuye mu ishuri cyangwa abigaga bagorwa no kubona ibyangombwa nkenerwa.
Aba bana biganjemo abafite impano zo kubyina, bazifashisha mu gususurutsa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushakisha ubufasha.
Bakunze kwiyambazwa n’abahanzi banyuranye mu kwamamaza ibihangano byabo bakanitabira ibirori binyuranye, ari na ho bakura ubushobozi bubafasha kwiyishyurira iby’ingenzi mu buzima bwabo.