
18
SepAmakuru yose mukene azabafasha muri UCI World Championship
Ku nshuro ya mbere muri Afrika, u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare izabera i kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) ni amarushanwa mpuzamahanga ategurwa buri mwaka n’Impuzamashyirahamwe y’Amagare ku Isi (UCI – Union Cycliste Internationale).Ibihugu birenga ijana bizitabira iri siganwa ry’amagare ryitabirwa n’abakinyi babigize umwuga.Shampiyona y’Isi y’Amagare, izabera mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 29 Nzeri 2025. Ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.Live Updates15 hours agoAbagenda n'amaguru bateganyirijwe aho kwambukiraAbagenda n'amaguru bateganyirijwe aho kwambukira mu gihe cy'isiganwa ry'Amagare ku isi, rizabera mu Rwanda kuva ku itariki 21-28 Nzeri 202515 hours agoImbuga ya Kigali Convention Centre yarimbishijweMu gihe habura iminsi 3 gusa ngo Shampiyona y'Isi y'amagare itangire hano i Kigali mu Rwanda, ahazabera ibirori byo guhemba abahinze abandi kuri Kigali Convention Centre harangije kurimbishwa.Isiganwa riteganyijwe ko rizatangira ku itariki ya 21 Nzeri 2025, rirangire ku itariki ya 28 Nzeri 2025.15 hours agoMenya imihanda izakoreshwa na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusangeUmujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali ubwo hazaba hakinwa Shampiyona y'Isi y'Amagare.Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko gihe cy'iri siganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose kuko ibyapa baviraho byahindutse.1 day agoPolisi y'u Rwanda yatangaje imihanda yatangiye gufungwa kubera Shampiyona y'AmagarePolisi y'u Rwanda yatangaje ko kuva tariki ya 17 Nzeri 2025, umuhanda uva mu mujyi werekeza Kimihurura unyura kuri RIB ugana kuri Kigali Convection Center, uraza kuba ufungiye ku Kabindi guhera saa sita z'ijoro.Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yasangije ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, rivuga ko uyu muhanda uraba ufunze byagateganyo kubera imyiteguro ya Shampiyona y'Isi y'Amagare, izatangira ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025.Abakoresha ibinyabiziga basanzwe bakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo kunyura umuhanda uva mu Mujyi, werekeza Kimicanga ugakomereza Kacyiru cyangwa umuhanda uva Mu mujyi ukanyura ku Kabindi ugakomeza kuri Roundpoint ya Kimihurura ukomereza ku kicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda.Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje imwe mu mihanda izifashishwa n'abanyamaguru irimo iya Gahanga na Nyanza ku baturutse Bugesera, aho bagiriwe inama yo kuzajya baca ku Mugendo hafi n'ikiraro cya Nyabarongo, bagaca Ntunga bagatunguka ku Irebero hafi na Canal Olympia bakamanukira kuri Roundpoint iri hafi na Kaminuza ya UTB.Ni mu gihe abantu baturutse mu bice by'Uburasirazuba bw'Umujyi wa Kigali bazajya bazamukira kuri 12 ku muhanda wa Kigali Parents, bakomereze Kimironko, berekeza Kibagabaga bakomereze ku muhanda uzamuka Kagugu, banyure mu muhanda mushya berekeza ku Kinamba bakomereze Nyabugogo bagere no mu Mujyi.Polisi y'u Rwanda kandi yatangaje aho abanyamaguru bazajya bambukira mu bice bitandukanye.KCC - KIMIHURURAHagati ya Kigali Heights na University of Kigali (KG7 / KN5)Imbere y'Ambasade y'Abaholandi (KN5 / KG692)