
12
SepAriel Wayz na Babo bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge
Ni amakuru Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yemereye The New Times ahamya ko aba bahanzi bamaze gutabwa muri yombi.
Amakuru dukesha iyi vibeztolklive ifite ni uko aba bahanzi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025 barengeje amasaha y’akabari ubundi baza no gupimwa ibiyobyabwenge ari na byo bakurikiranyweho gukoresha.
Ibi byagize ingaruka ku rugendo Ariel Wayz yari ari kwitegura gukorera muri Kenya aho yari afite ibikorwa bya muzika birimo kuhakorera indirimbo kuko byari byitezwe ko tariki 6 Nzeri 2025 yagombaga kuba yagiye ariko birangira bitabaye.
Aba bahanzi kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe bagikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ariel Wayz uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi atawe muri yombi nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na Universal Music Group East Africa, ndetse mu byari bimujyanye muri Kenya hakabamo gutangira imwe mu mishinga bafitanye.
Babo we utari ukibarizwa cyane mu muziki dore ko yari aherutse kwemeza ko yagiye mu byo gutegura ibitaramo, yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo Lose you yakoranye na Ariel Wayz, Turn up yakoranye na Urban Boys, Go low yakoranye na The Ben na Yogati yakoranye na Bruce Melodie.