22nd, September 2025, 23:37:58 PM
Home / News / bafunzwe-bakekwaho-kugira-uruhare-mu-rupfu-rwumugabo-wibaga-imyumbati
bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo wibaga imyumbati

19

Sep

bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo wibaga imyumbati

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yahamije ko mu ijoro ryakeye, abaturage bayihaye amakuru ko babonye umurambo w’umugabo maze bihutira kujyayo basanga yapfuye.Yavuze ko inkomoko yarwo ari uko nyir’umurima yabyutse nijoro akabona itoroshi ryaka mu murima we, yajyayo agasanga nyakwigendera arimo kumwibira imyumbati, agahita atabaza, maze abaturage bamutabaye barwana n’uwibaga imyumbati, bimuviramo ibikomere binini byamuviriyemo urupfu.CIP Kamanzi, yavuze ko Polisi yahise ifata abantu batandatu bakekwaho urugomo rwateye uru rupfu.Ati “Ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, na ho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.”Polisi yakomeje isaba abaturage kwirinda urugomo, ubujura no kwihanira kuko bitemewe bityo babireke kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya abihanirwa.

0 Comments

Leave a comment