22nd, September 2025, 23:20:51 PM
Home / News / cardi-b-atwitiye-stefon-diggs-yasimbuje-offset
Cardi B atwitiye Stefon Diggs yasimbuje Offset

19

Sep

Cardi B atwitiye Stefon Diggs yasimbuje Offset

Uyu mugore yemeje aya makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa, biciye mu kiganiro "CBS Mornings" yakoranye na Gayle King.

Ati “Ndishimye cyane. Ndishimye mu by’ukuri. Ndumva meze nk’uri mu mwanya mwiza. Ndumva nkomeye. Ndi umunyembaraga. Ariko by’umwihariko ndi kubikora byose mu gihe ntwite umwana; njye n’umukunzi wanjye, turashyigikirana.”

Amakuru ko Cardi B atwite yatangiye kuvugwa ubwo aheruka mu rubanza yaregwagamo guhohotera urinda umutekano, kubera uko yagaragaraga asa nk’ukuriwe. Icyo gihe yabyamaganiye.

Cardi B kandi mu minsi ishize yahishuye ko yiteguye kurushinga na Stefon Diggs, nyuma yaho urushako rwe na Offset bari bararushinze mbere runaniranye buri wese agahitamo kunyura inzira ye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jenna Bush Hager, aho yari abajijwe niba azongera kurushinga.

Ati “Yego nzongera ndushinge. Nizerera mu rukundo. Meze nk’umuntu uhorana amarangamutima y’urukundo.’’

Muri iki kiganiro cyaranzwe n’ibyishimo no guseka, Cardi B ntiyahishe uburyo yakunze Diggs akimubona bwa mbere.

Cardi B na Stefon Diggs batangiye guca amarenga y’urukundo mu Ukwakira 2024, ariko urukundo rwabo rwemezwa ku mugaragaro muri Kamena 2025.

Mu kiganiro cyasohotse kuri Billboard ku wa 3 Nzeri 2025, umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka “Up” yavuze ko gukundana n’uyu mukinnyi wa NFL byamuhaye isomo rikomeye mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati “Icyo ndi kwigira kuri Diggs ni ukuba umuntu uri kuri gahunda, kandi singahore nitotomba. Agomba gukora ibintu bibiri bikomeye icyarimwe birimo gusoma mu gitabo kirimo urutonde rw’amayeri abakinnyi bagomba kwiga no gukoresha mu mukino muri NFL no gukora imyitozo ngororamubiri. Agomba kuryama ku gihe, no kubyuka kare. Bwa mbere byabanje kuntonda numva wagira ngo ndi mu gisirikare rwose. Akora cyane bitangaje.”

Yakomeje avuga ko akora cyane ariko we hari igihe anyuzamo agafata ikiruhuko, ariko ku mukunzi we akaba atari ko bimeze.

Cardi B afitanye abana batatu na Offset babanaga nk’umugabo n’umugore. Muri abo harimo Kulture w’imyaka irindwi, Wave ufite ine na Blossom ugiye kuzuza umwaka.

0 Comments

Leave a comment