
18
SepNino yahawe inshingano nshya muri Isibo Tv asimbura Miss Muyango
Miss Muyango yasezeye kuri Isibo TV, asimburwa na Khadidja Nino
Uwase Muyango Claudine, wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yasezeye kuri Isibo TV nyuma y’imyaka ibiri n’amezi umunani yari amaze ayikoramo. Yasimbuwe na Khadidja Nino, usanzwe azwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Miss Muyango yinjiye muri Isibo TV mu Mutarama 2023, atangirira mu kiganiro Take Over, aho yari asimbuye Bianca. Muri uru rugendo, yakoranye na MC Buryohe na Benda, bombi baza gusezera nyuma y’igihe gito. Mu kwezi gushize, Benda nawe yasezeye kuri Isibo TV nk’uko yabyemereye InyaRwanda.
Nyuma y’isesera rye, Miss Muyango yahise yerekeza ku mishinga mishya irimo umuyoboro we wa YouTube yise Who is my Date Today?, ugaragaza intego yo kwagura ibikorwa bye mu itangazamakuru no mu myidagaduro.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuri Isibo TV & Radio, Christian Abayisenga, yatangaje ko Miss Muyango yasezeye kubera izindi nshingano afite, anashimira uburyo yakoranye n’iyi televiziyo mu gihe cy’imyaka irenga ibiri. Yongeyeho ko bishimiye kwakira Khadidja Nino, wamamaye cyane akorera kuri Flash TV, kandi ufite ubunararibonye bukomeye mu myidagaduro.
Ati: “Umuryango wa Isibo TV & Radio twishimiye kwakira umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro beza mu gihugu. Afite impano ikomeye, kandi turizera ko azagirira ibihe byiza hano. Dusaba abantu gukomeza kumukurikira mu kiganiro Take Over guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa munani n’igice kugera saa kumi n’iminota 45.”
Khadidja Nino, umaze igihe kinini mu itangazamakuru, yitezweho gukomeza umurongo Miss Muyango yari yarubatse muri Isibo TV no kongera imbaraga mu biganiro by’imyidagaduro.