22nd, September 2025, 23:20:54 PM
Home / News / rib-amakimbirane-yimiryango-yahitanye-abarenga-390-mu-bashakanye-1
RIB: Amakimbirane y’imiryango yahitanye abarenga 390 mu bashakanye

21

Sep

RIB: Amakimbirane y’imiryango yahitanye abarenga 390 mu bashakanye

Mu myaka 6 abashakanye 395 barishwe mu Rwanda n’amakimbirane yo mu miryango



Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu myaka itandatu ishize, abashakanye 395 bapfiriye mu makimbirane yo mu miryango, bishwe n’abantu 497. Mu bo bishwe harimo abagore 300 n’abagabo 95.

Ibi byatangajwe na Kamarampaka Consolée, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, mu nama ya 24 y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu (CNF), yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025.

Kamarampaka yavuze ko ubwo bwicanyi bukomoka ku makimbirane ashingiye ku mitungo, kumva nabi ihame ry’uburinganire ndetse n’ubushoreke. Yanashimangiye ko n’abagore ubwabo bagira uruhare mu kwica abo bashakanye.

> “Muri iyi myaka 6 ishize, hishwe abantu 395 mu bashakanye bicwa n’abantu 497. Muri abo harimo abagore 300 n’abagabo 95, bivuze ko abagore na bo bagira uruhare mu kwica abo bashakanye,” yavuze Kamarampaka.



Yasabye ko imiryango ishyigikira uburinganire ikwiye kwibanda ku gutegura uburyo bwo kwigisha abantu gukemura amakimbirane hakiri kare.

> “Umwana wiga mu mashuri abanza yakwigishwa uko yakwitwara mu rugo kugira ngo twirinde amakimbirane kuko ari yo akomokaho ubwo bwicanyi,” yongeyeho.



Na ho Perezida wa CNF, Nyirajyambere Belancille, yanenze abashakanye bijandika mu bwicanyi, asaba ko ibyaha nk’ibi byakumirwa.

> “Kwica ntabwo ari byiza. Igihugu cyacu cyanyuze mu mateka mabi; kuba abantu bashakana bageraho bakicana ni ibintu byo kwamaganwa,” yavuze.



Yagize kandi ati:

> “Mu mwaka wa 2025/2026, hazashyirwaho ingamba zihamye zo guhangana n’ihohoterwa ryo mu miryango.”



Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yasabye abagore bibumbiye muri CNF gukomeza kuba ku isonga mu kurwanya amakimbirane.

> “Ihohoterwa n’amakimbirane biracyari ikibazo gihangayikije. Nk’uko ibarura ry’abaturage riheruka ryabigaragaje, 51% by’Abanyarwanda ni abagore. Bityo ibibazo biri mu miryango tugomba kubikemura guhera ku Mudugudu,” yavuze Uwimana.



RIB na CNF basaba imiryango yose gukorana mu kwigisha no gukemura amakimbirane hakiri kare, kugira ngo ubwicanyi bwo mu miryango bugabanuke mu gihugu.

0 Comments

Leave a comment