
19
SepTadej Pogačar yamaze gusesekara mu rwimisozi igihumbi
u nshuro ya mbere muri Afrika, u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare izabera i kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) ni amarushanwa mpuzamahanga ategurwa buri mwaka n’Impuzamashyirahamwe y’Amagare ku Isi (UCI – Union Cycliste Internationale).Ibihugu birenga ijana bizitabira iri siganwa ry’amagare ryitabirwa n’abakinyi babigize umwuga.Shampiyona y’Isi y’Amagare, izabera mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 29 Nzeri 2025. Ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.Kugeza ubu imyiteguro yo kwakira iyi shampiyona irarimbanijwe ndetse ibisabwa byose ngo iri siganwa ribe byamaze gutegurwa.Photos:Live Updates10 hours agoTadej Pogačar uhabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y'Isi y'Amagare yageze i KigaliTadej Pogačar uhabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y'Isi y'Amagare, izabera i Kigali, tariki ya 21-28 Nzeri 2025, yageze mu Rwanda.Pogi na bagenzi be bo muri Slovenie bacumbitse muri Delight Hotel iherereye i Gacuriro. #UmunotaNews #Kigali202511 hours agoIkipe y'Igihugu y'Umukino wo gusiganwa ku Magare ‘Team Rwanda’ yerekanye umwambaro mushyaIkipe y'Igihugu y'Umukino wo gusiganwa ku Magare ‘Team Rwanda’ yerekanye umwambaro mushya izakoresha muri Shampiyona y’Isi y’amagare; UCI World Road Championship izabera mu Mujyi wa Kigali, guhera tariki ya 21-28 Nzeri 2025. #UmunotaNews #Kigali202515 hours agoIri joro, umuhanda ukorerwamo imitozo yo kwitegura Shampiyona y'isi muri Kigali urafungwa isaha imwe: (00h00) kugeza saa saba zijoro (01h00),Polisi y'u Rwanda yatangaje ko tariki 19 Nzeri 2025 guhera saa sita z'ijoro (00h00) kugeza saa saba z'ijoro (01h00), umuhanda:BK Arena - Kimironko Simba Supermarket - Rwahama - Chez Lando - Prince House - Sonatube - Kicukiro Centre - Nyanza - Gahanga, Kugaruka Sonatube - Rwandex - Kanogo - Mediheal - Women Foundation Ministries - Ku Muvunyi - KCCUraza kuba ukorerwamo imitozo yo kwitegura Shampiyona y'umukino w'amagare ku Isi izabera mu Rwanda. Ibi biratuma urujya n'uruza rudakomeza nk'uko byari bisanzwe.Abapolisi baraba bahari kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo wahamagara 0788311216 | 0788311502 | 0788311155.16 hours agoAbafana batandukanye, bavuye hirya no hino ku isi, bamaze kugera mu Rwanda baje kwihera ijisho Shampiyona y'Isi y'amagara.Abafana batandukanye, bavuye hirya no hino ku isi, bamaze kugera mu Rwanda baje kwihera ijisho Shampiyona y'Isi y'amagara.Muri bo, harimo Matteo Sametti n'umuryango we, bavuye Kasama muri Zambia, bagera i Kigali banyonga igare.Ni urugendo rwa Km 1,500.Abanyarwanda barashishikarizwa kuzitabira gufana no kwihera ijisho abasiganwa muri Shampiyona y'Isi y'amagare.