22nd, September 2025, 23:37:59 PM
Home / News / umunyamakuru-kanyarwanda-alain-patrick-yakatiwe-gufungwa-imyaka-ibiri
Umunyamakuru Kanyarwanda Alain Patrick yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

04

Sep

Umunyamakuru Kanyarwanda Alain Patrick yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Uyu munyamakuru yari akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iki ubusanzwe kikaba gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha bivugwa ko yagikoreye mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mukura, Akagali ka Mwendo, Umudugudu wa Bitenga, aho yasanze hari kuba imvururu nyinshi abantu bashinja uwitwa Rwabaye Ferdinand ko afatanya n’uwitwa Nizeyimana Emmanuel gukora amafaranga y’amahimbano.

Ubwo uyu munyamakuru yabonaga Polisi igiye guta muri yombi Rwabaye Ferdinand, yegereye umugore we amwizeza ko azamwunganira mu mategeko ndetse amwaka ibihumbi 75000Frw nyuma aza gutahurwaho ko atari umwunganizi mu by’amategeko.

Uyu mugabo yisanze yakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaje kumukorera dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo buyiregera Urukiko rwaje kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Nyuma yo guhamwa n’iki cyaha, Urukiko rwemeje ko Kanyarwanda ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri mu igororero rya Rubavu n’ihazabu ya miliyoni 3000,000Frw icyakora rumusonera amagarama y’urubanza kuko yakurikiranywe afunze

0 Comments

Leave a comment