22nd, September 2025, 23:23:15 PM
Home / News / urubanza-rwa-kalisa-adolphe-camarade
Urubanza rwa Kalisa Adolphe ‘Camarade'

19

Sep

Urubanza rwa Kalisa Adolphe ‘Camarade'

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025 ni bwo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uru rubanza rwatangiye saa Tatu n’iminota micye, nkuko bisanzwe Perezida w’Urubanza abanza gusoma imyirondoro y’uregwa nk’ibisanzwe.Perezida w’urubanza yabwiye Camarade ko akekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano ariko byose arabihakana. Nyuma yaho umwunganira mu mategeko, Me Bizimana Emmanuel yahise avuga ko batiteguye kuburana bitewe n’uko Kalisa Adolphe atahawe dosiye imurega ngo ayisome.Ubushinjacyaha bwabajijwe niba gusubika urubanza nta kibazo ubundi bwerekana ko nta kibazo birangira rwimuriwe mu Cyumweru gitaha tariki ya 25 Nzeri 2025.Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

0 Comments

Leave a comment