22nd, September 2025, 23:38:53 PM
Home / News / weekend-yibirori-mu-rwanda-urwenya-umuziki-namagare-bihurira-hamwe
Weekend y’ibirori mu Rwanda: Urwenya, umuziki n’amagare bihurira hamwe

12

Sep

Weekend y’ibirori mu Rwanda: Urwenya, umuziki n’amagare bihurira hamwe

Weekend y’ibirori mu Rwanda: Urwenya, umuziki n’amagare bihurira hamwe

Impera z’icyumweru ni igihe abantu benshi bifashisha kuryoherwa no kuruhuka, maze bakitabira ibirori n’ibitaramo bitandukanye. Uyu mwanya ni wo urubyiruko n’abakunzi b’imyidagaduro bakoresha kugira ngo bishimishe, basangire ibyishimo kandi binjire mu mwuka w’impera z’icyumweru.

Gen-Z Comedy isetsa mu rwego rwa UCI

Ku wa 11 Nzeri 2025, igitaramo cya Gen-Z Comedy kizabera i Kigali, kikarushaho gukangurira urubyiruko kwitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) izabera mu Rwanda.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye barimo abo muri Gen-Z Comedy, ndetse n’abandi nka Dogiteri Nsabii na Killaman, bagamije gusetsa urubyiruko no kubakangurira kumenya byinshi ku isiganwa ry’amagare rigiye kubera mu Rwanda.

UCI Pre-party: Ride for Fun

Ku wa 13 Nzeri 2025, Falcon Golf & Country Club hazabera ibirori bya UCI Pre-party, aho DJ Lamper, DJ Diallo na DJ Julzz bazasusurutsa abazitabira.

Ibirori bizitabirwa n’abantu batwaye amagare bajya Muhazi, harimo abakinnyi b’imikino y’amagare ariko batazitabira shampiyona, ndetse n’abitabira ku giti cyabo. Hazaba hari imodoka izafasha abatashoboye gukomeza urugendo, ibatwaye hamwe n’amagare yabo kugeza aho bazasoza urugendo.

Danny Nanone na Yampano basusurutsa abakunzi b’umuziki

Ku wa 12 Nzeri 2025, Danny Nanone azabasusurutsa i Paddock Lounge, Kicukiro, naho ku wa 13 Nzeri 2025, Yampano azahagera muri aka kabari kugira ngo asusurutse abakunzi be.

Uyu mpera w’icyumweru uje wuzuye ibyishimo: urwenya, umuziki, n’urugendo rw’amagare bizatuma buri wese abona umwanya wo kwidagadura no kwinjira mu mwuka w’impera z’icyumweru.

0 Comments

Leave a comment