
08
SepYampano yahishuye ko afite isezerano ryo kuzaba Pasiteri
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, aho yavuze ko afite isezerano ryo kuzaba pasiteri icyakora asaba Imana ko yamwongerera imbaraga cyangwa ikamuhindurira akazi kugira ngo abantu babashe kumwizereramo.
Aha akaba yagize ati “Njye buriya mfite isezerano ryo kuzibera pasiteri ariko Imana izampindurire akazi kuko abantu bashobora kutanyizera […] hajemo amanyanga menshi ntiwamenya ngo ni inde pasiteri w’ukuri n’uwibinyoma, niba koko ibona inshingano yampaye ntazazishobora, ninyongerere imbaraga cyangwa impindurire inshingano.”
Ku rundi ruhande, Yampano ahamya ko kugeza ubu yatangiye gukora umurimo w’Imana abinyujije mu bihangano bye kuko akenshi aririmba ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ikibi.
Yampano abajijwe niba abona isezeramo rye ryo kuba pasiteri rizagera aho rigasohora, yagize ati “Njye ndi mu kazi. Ntabwo binsaba ngo njye kubyiga ahubwo birasaba akanwa kanjye ko katura amagambo afitiye abandi akamaro. Abakura mu Isi y’umwijima abajyana mu y’imyumvire mizima.”
Uyu muhanzi ahamya ko kugeza ubu afite abayoboke batari bake, ahubwo igisigaye ari uko igihe kigera Imana ikamucira inzira bizacamo kugira ngo asohoze isezerano ryayo. Ati “igihe nikigera bizikora!”