17th, September 2025, 19:24:47 PM
Home / News / bruno-k-yikomye-abanyamakuru-bamugeretseho-urupfu-rwa-gogo-1
Bruno K yikomye abanyamakuru bamugeretseho urupfu rwa Gogo

11

Sep

Bruno K yikomye abanyamakuru bamugeretseho urupfu rwa Gogo

Nyuma y’uko Gogo yitabye Imana, bamwe mu banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Uganda bagaragaje ko Bruno K afite uruhare mu rupfu rwe kuko yamukoreshaga cyane.

Ubwo yari mu kiganiro cya Royal FM, Bruno K yateye utwatsi abagerageje kumugerekaho urupfu rw’inshuti ye, ahamya ko we ibyo yakoraga byari ukugerageza kumufasha bihabanye no kumukoresha cyane bikamuviramo urupfu.

Ati “Ni ibintu bikomeje gukwirakwizwa n’abantu batankunda iwacu kandi bari kugerageza gusunika gahunda zabo, igihe nakiraga Gogo nta muntu wambwiye ko arwaye cyangwa afite ikibazo, namwakiriye mu gushaka kumufasha kumenyekana kuko naramukundaga.”

Icyakora ku rundi ruhande Bruno K ahamya ko hari itsinda ry’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite gahunda yo kumwangisha Abanyarwanda bahise bijandika mu mugambi wo kwerekana ko yagize uruhare mu rupfu rwa Gogo.

Kimwe mu byamubabaje kurushaho ni uko abo bavuga ibyo bafite n’ababakurikira benshi igihe Gogo yabaga abakeneye batamuhaga umwanya ariko yamara kwitaba Imana bakerekana ko ari bo bamukunda cyane.

Ati “Abo ni abantu batigeze bagira ikintu na kimwe bafasha Gogo, nyamara bafite imbuga zikurikirwa n’abantu benshi, iyo yabaganaga bamwigizagayo ariko amaze kwitaba Imana bagaragaza ko bamukunda cyane.”

Bruno K amaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo guherekeza Gogo wabaye ku wa 8 Nzeri 2025.

0 Comments

Leave a comment