
17
SepUEFA Champions League yagarutse, Arsenal ihacana umucyo
Irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza i Burayi rya UEFA Champions League rya 2025/26, ryatangiye gukinwa aho Arsenal yabimburiye andi makipe kubona intsinzi itsinda Athletic Club ibitego 2-0.
Ni imikino yatangiye gukinwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ukwakira 2025, Arsenal ikaba yatangiriye urugendo muri Espagne ku kibuga cya Estadio San Mamés cyo mu mujyi wa Bilbao.
Iyi Kipe yo mu Bwongereza ntiyabonye amahirwe yo gutsinda mu gice cya mbere, gusa impinduka yakoze umukino ugiye kurangira mu gice cya kabiri zayibyariye umusaruro.
Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 72 nyuma y’amasegonda 36 yinjiye mu kibuga asimbuye Eberechi Eze, mu gihe Leandro Trossard yagitsinze ku munota wa 87 yinjiye mu kibuga ku munota wa 65 asimbura Viktor Gyökeres.
Uyu mukino wabereye rimwe n’uwa Royale Union Saint-Gilloise yagiye gusura PSV Eindhoven ku kibuga Philips Stadion ikayitsindirayo ibitego 3-1.
Ibitego bitatu by’iyi kipe yo mu Bubiligi byinjijwe na Promise David, Anouar Ait El Hadj na Kevin Mac Allister, mu gihe icy’impozamarira cy’iyi kipe yo mu Buholandi cyatsinzwe na Ruben van Bommel.
Mu mikino yakurikiyeho, Olympique de Marseille yerekeje muri Espagne gukina na Real Madrid yo muri Espagne, umukino urangira ari Madrid itsinze 2-1. Ni ibitego byombi byatsinzwe Kylian Mbappé ku ruhande rw’iyi Kipe y’i Madrid na Timothy Weah ku ruhande rw’iyo mu mujyi wa Marseille.
Ni umukino myugariro akanaba kapiteni wa Real Madrid, Dani Carvajal, yaherewemo ikarita itukura nyuma yo gukubita umutwe umunyezamu Geronimo Rulli.
Indi mikino irimo uwa Juventus na Borussia Dortmund. Ikipe yo mu Budage yinjije ibitego cya Karim Adeyemi, Felix Nmecha, Yan Couto na Ramy Bensebaini, mu gihe iyo mu Butaliyani yatsindiwe na Kenan Yıldız, Lloyd Kelly na Dušan Vlahović winjije bibiri, bituma umukino urangira ari ibitego 4-4.
Benfica yo muri Portugal na Qarabağ FK yo muri Azerbaijani zahuriye mu mukino ukomeye wabereye kuri Estádio da Luz yo mu mujyi wa Lisbon.
Ibitego bya Enzo Barrenechea na Vangelis Pavlidis ba Benfica na Leandro Andrade, Camilo Duran na Oleksiy Kashchuk ba Qarabağ FK byatumye umukino urangira ari ibitego 2-3.
Tottenham Hotpur yihagazeho iwayo itsinda Villarreal CF yo muri Espagne igitego 1-0 cyinjijwe na Luiz Junior witsinze.
Imikino yafunguye umunsi wa mbere wa UEFA Champions League yose hamwe uko ari itandatu yabonetsemo ibitego 23, mu gihe Royale Union SG na Arsenal ziyoboye urutonde rw’agateganyo kubera ikinyuranyo cy’ibitego bibiri zizigamye.