18th, September 2025, 00:37:56 AM
Home / News / gorilla-fc-yatangiye-shampiyona-yihaniza-as-muhanga
Gorilla FC yatangiye shampiyona yihaniza AS Muhanga

14

Sep

Gorilla FC yatangiye shampiyona yihaniza AS Muhanga


Ni mu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino watangiye ukereweho iminota itatu, Gorilla FC niyo yatangiye ihererekanya ndetse inasatira binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwariho Akayezu Jean Bosco na Ndong Mengwe Chancelor. 

Gorilla FC yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu nk'aho ku munota wa 22 Irakoze Darcy yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ubundi Alisarry Yipon ashyiraho umutwe umunyezamu awukuramo umupira usanga Nduwimana Franck arekura ishoti rinyura hepfo y’izamu gato cyane.

Ku munota wa 31 AS Muhanga yabonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu kuri kufura nziza yatewe na Niyonizeye Telesphore ariko Muhawenayo Gad aratabara.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ikipe ya AS Muhanga yakomeje kugera imbere y’izamu rya Gorilla FC ariko gufungura amazamu biranga, igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri AS Muhanga yaje yiharira byose yaba mu guhererekanya umupira ndetse no gusatira binyuze ku barimo Niyonizeye Telesphore.

Ku munota wa 67 Gorilla FC yafunguye amazamu ku mupira wazamuwe na Moussa Omar ubundi Nduwimana Frank ashyiraho umutwe uhita ujya mu izamu. Uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi ni we wafunguye amazamu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.

Ku munota wa 84 Mudeyi Mussa wa Gorilla FC yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro ba AS Muhanga. Umukino warangiye Gorilla FC itsinze ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa mbere muri shampiyona. 

Ku wa Gatandatu saa Cyenda imikino izakomeza aho Etincelles FC izakira Gasogi United, Bugesera FC yakire Gicumbi FC, Mukura VS yakire Musanze FC, Police FC yakire Rutsiro FC naho saa Kumi n'ebyiri n’iminota 30 Kiyovu Sports yakire Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium.

Ku Cyumweru saa Cyenda AS Kigali izakira Amagaju FC ndetse byari biteganyijwe ko APR FC izakira Marine FC ariko umukino ntabwo uzaba bitewe n’uko APR FC iri muri CECAFA Kagame Cup. 

Gorilla FC yatangiye shampiyona itsinda AS Muhanga ibitego 2-0


0 Comments

Leave a comment