
12
SepJay C yahishuye impamvu bahunze inkoni z’abafana aho guhangana
Mu minsi ishize ubwo bari mu Karere ka Rubavu, Jay C, Bull Dogg na Bushali basagariwe n’abafana barabakubita.
Amakuru ahari avuga ko aba bafana bari banyweye umusemburo mwinshi, basagariye aba bahanzi nyuma y’uko bashatse kubasuhuza abandi bakabangira bo bakabifata nko kubasuzugura.
Mu kiganiro na IGIHE, Jay C yagize ati “Abaraperi barwanaga bari aba kera, aba kera babaga batyaye ariko ubu tugenda duhinduka turushaho guhindura imyumvire n’imikorere. Iyo biza kuba kera ntabwo ari kuriya byari kugenda.”
Jay C ahamya ko ubu bakuze ku buryo bigoye kwishora mu mirwano yabakururira gufungwa bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa.
Ati “Cyera ntabwo iriya ntambara yari gutinda, iyo umuntu akura hari ibintu bigenda bigabanyuka […] ubu dufite abana aho kugira ngo bumve ngo wakuye abantu amenyo uri gukatirwa imyaka ingahe uzira gukubita no gukomeretsa, bakubona witahiye.”
Jay C ahamya ko uretse kuba atazongera gusohokera mu kabari bakubitiwemo kubera kutagira umutekano uhagije, ibyabaye byamwigishije isomo ry’uko akwiye kujya asohoka afite abantu bamucungira umutekano.