
04
AugJuliet Zawedde yambitswe impeta na Bushoke
Mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama 2025 nibwo Bushoke yambitse impeta Juliet Zawedde, mu magambo yakurikije amafoto y’ibyo birori agira ati “Yambwiye yego.”Ibirori byo kwambika impeta Juliet Zawedde byahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Bushoke.Bushoke ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Mama Rhoda yakoranye na Jose Chameleone, Usiende Mbali yakoranye na Juliana Kanyomozi n’izindi nyinshi.Ku rundi ruhande, Juliet Zawedde na Jose Chameleone bari bamaze igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo, izi zikaba zarazamutse cyane ubwo uyu muhanzi wo muri Uganda yafatwaga n’uburwayi bwamusabye kujya kwivuza muri Leta Zunze Ubumweza Amerika.Mu gihe cy’urugendo rwe kugeza avuwe agakira, Jose Chameleone yitabwagaho na Juliet Zawedde.Ubusanzwe aba bitanaga inshuti z’akadasohoka, ariko iby’umubano wabo byaje kwibazwaho mu minsi ishize.Ni nyuma y’uko uyu mugore yizihije isabukuru y’amavuko Jose Chameleone adahari kuko yari mu gitaramo i Burundi, nyuma yo gusubira i