
06
SepKathia Kamali na Adonis
Uwase Kathia Kamali uvukana na Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yakoze ubukwe n’umukunzi we Adonis Javon Filer ukinira ikipe ya APR ya Basketball, bamaze igihe bakundana.Aba bombi bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa, ndetse no gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025.Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden I Kabuga mu mujyi wa Kigali, aho Adonis yari yambariwe n’abarimo Michael Tesfay umugabo wa Nishimwe Naomi, Nsengiyumva David umugabo wa Kelly Madla, bamwe mu bakinnyi bakinana mu ikipe ya APR BBC n’abandi batandukanye.Nyuma yo gusaba no gukwa abageni basezeranye imbere y’Imana mu gikorwa cyayobowe na Apôtre Mignonne Kabera Alice, usanzwe ari n’inshuti y’umuryango wabo.Abitabiriye ubu bukwe bakaba bakiriwe n’ubundi mu nyubako ya Jalia Hall & Garden ahabereye ibirori byabanje.Tariki ya 1 Mutarama uyu mwaka nibwo uyu mukinnyi wa APR yambitse impeta y’urukundo Kathia Kamali, ndetse icyo gihe yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangiza akari ku mutima we.Ati” Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka. Isezerano ridashobora guhungabanywa. Nabonye byose muri wowe, Kathia.”Mu mashusho aherutse kunyura ku rubuga rwa Youtube, Kathia yavuze ko ariwe wabanje kubenguka uyu muhungu, ndetse atera intambwe ya mbere yo kumwibwirira ko amukunda.Ati” Ninjye wabanje kumubwira ko mukunda, kandi mbimubwira ntakibazo mpfite.”Avuga ko bakomeje kubana nk’abakundana ariko ataratobora ngo amubwire ko amukunda nawe, ariko ntiyacika intege.Ati” Narategereje, nta ntege nacitse kuko ntago yatumaga ari wa muntu nibazaho.”Aba bombi baje kujya mu rukundo ndetse bagiye bagaragara bari kumwe ndetse baryohewe n’urukundo haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’amahanga nka Dubai, kugeza kuri uyu munsi ubwo bambikanye impeta y’urudaca