
23
JulSoloba yashyize umucyo ku makuru y’uko yirukanywe ku ngufu muri Uganda (Video)
Ibi uyu munyarwenya yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aha akaba yasubizaga abibazaga ko yaba yarirukanywe ku ngufu muri Uganda nyuma yo kuhafatirwa akora ibinyuranye n’amategeko.Abavugaga ibi babishingiraga ku kuba uyu munyarwenya yaragiye muri Uganda n’imodoka ariko yataha agatega indege kandi mashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege akaba yaragaragaye ari kumwe n’abapolisi ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.Icyakora nubwo hari amakuru yavugaga ko yaba yarirukanywe ku ngufu muri Uganda, Soloba yabihakanye ahamya ko yafashwe kubera amakosa yari yakoze, icyakora avuga ko nyuma yo kwigishwa yarekuwe agataha anagiriwe inama z’uko yakwitwara ubutaha.Ati “Hari ibyo nza gusimbuka ariko icyo nakubwira ni uko bariya ba Polisi ibyo twaganiraga ari uko filime yanjye hari ibyo nazakinira ku kibuga cy’indege.”Uyu musore yavuze ko nta kintu cyari gutuma bamwirukana muri Uganda kuko ibyo yakoze bitari bigize n’icyaha kuko nta na dosiye yakorewe wenda ngo abe yagezwa imbere y’ubutabera