18th, September 2025, 00:16:31 AM
Home / News / swizz-beatz-yahakanye-ibyo-gutandukana-na-alicia-keys
Swizz Beatz yahakanye ibyo gutandukana na Alicia Keys

08

Sep

Swizz Beatz yahakanye ibyo gutandukana na Alicia Keys

Uyu mugabo w’imyaka 46 yabigarutseho ubwo yatambutsaga igitekerezo ku mashusho yashyizwe ku rubuga rwa The Shaderoom we na Alicia Keys bahuje urugwiro bari kubyina.

Ati “Buri wese azi ko twatandukanye[...]abantu bizera ibihuha by’ibinyoma aho kwemera ukuri kuko baba batishimye, twe ntaho duhuriye n’ibyo! Umugisha kuri mwe.”

Swizz Beatz na Alicia Keys bafitanye abana babiri b’abahungu barimo Egypt Daoud Dean wavutse mu 2010[afite imyaka 14], ndetse na Genesis Ali Dean wo mu 2014[afite imyaka 10]. Uyu mugabo we afite abandi bana barimo abasore babiri Prince Nasir w’imyaka 24, Kaseem Jr. wa 18 ndetse n’umukobwa witwa Nicole ufite imyaka 17.

Aba bombi mu mpeshyi baheruka kuzuza imyaka 15 babana, nk’umugabo n’umugore ndetse icyo gihe Alicia Keys yanditse kuri Instagram agaragaza ko umubano wabo udasanzwe.

Mu minsi yashize Swizz Beatz yatangaje ko impamvu urugo rwe na Alicia Keys, ruhoramo amahoro ari uko bombi nta n’umwe uratongana n’undi mu gihe bamaranye cyimyaka 15.

Uyu muraperi ubihuza no gutunganya indirimbo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na US Weekly, aho yagarukaga ku mubano we n’uyu mugore wamamaye cyane mu muziki.

Yavuze ko kuba barambanye iyi myaka yose nta ntonganya mu rugo rwabo ari uko ari inshuti magara, bakaba bagerageza guhana amakuru kandi bakaba badatongana.

Ati “Urushako ni ijambo rinini, ariko reba ni inshuti yanjye magara. Guhana amakuru biba bihari. Ntabwo turatongana. Kuva twarushinga, abana bacu ntabwo barabibona, ntabwo bigeze batubona twashanye cyangwa tubwirana nabi. Ntabwo bigeze babona umwe muri twe ari umuvumo ku wundi. Uzi impamvu? Kubera kuganira tukungurana ibitekerezo.”

Yakomeje avuga ko iyo abantu batonganye birangira nta n’umwe wumvise undi, akavuga ko nta kibazo cyabayeho gikemurwa binyuze mu gushihurana. Avuga ko iyo nta kintu bumvikanaho bahitamo kukiganiraho buri wese akazana igitekerezo cye, ariko mu buryo bwiza.

0 Comments

Leave a comment